wex24news

Mpayimana Phillippe yatoye

Umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Mpayimana Phillippe yatangaje ko afite icyizere cyo kwegukana uyu mwanya, agashyira mu bikorwa ibyo yemereye Abanyarwanda nk’imigabo n’imigambi ye, ariko ahamya ko uko bigenda kose yakira ibiri buve mu matora.

Mpayimana yavuze ko buri mu kandida yiyemeza kwiyamamaza ari uko yifitiye icyizere bityo ko na we ari uko bimeze icyizere gihari kugeza hatangajwe ibyavuye mu matora.

Ati “Niyo mpamvu amajwi tugomba kuyagabana byanze bikunze. Nizeye ko aka kanyamuneza mfite kataribuhinduke. Nimugoroba turagira ibyishimo tubisangire n’Abanyarwanda n’abiyemamaje bose. Ni cyo nifuza.”

Nubwo yizeye ko aratsinda amatora, Mpayimana yavuze ko adashaka 100%, ahubwo ashaka gutsinda amatora agashimisha Abanyarwanda akabaha n’urugero rw’imiyoborere myiza.

Mpayimana yanyuzwe n’imitegurire y’amatora agaragaza ko iyi gahunda yo guhuza amatora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu, bibaye byiza “yazahoraho.”

Icyakora ngo nta byera ngo de, “igisigaye ni uko abaturage bavuga ko batazi abadepite, aho gutorera twagiye tubona ibimenyetso gusa [aho kuba amazina y’abadepite.”

Ati “Umukandida wigenga ni we ubona ifoto ye ukabona wamumenya. Nubwo abantu bazi amashyaka yabo ariko Abanyarwanda bakeneye kumenya amazina yabo batora.”

Biteganyijwe ko mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024 ari bwo itangaza ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika, mu gihe ibyavuye mu matora y’Abadepite bizatangazwa ku wa 16 Nyakanga 2024.