wex24news

APR FC yageze muri ½ iyoboye itsinda

Ikipe ya APR FC yamaze kugera muri ½ cy’Irushanwa rihuza Amakipe yo mu Burasirazuba bwa Afurika no Hagati, CECAFA Kagame Cup rya 2024 riri kubera muri Tanzania.

Ibi yabigezeho kuri uyu wa Mbere taliki 15 Nyakanga 2024 nyuma yo kunganya na SC Villa yo muri Uganda gitego 1-1.

Ibyavuye muri uyu mukino byahise bihesha APR FC guhita yuzuza amanota 7/9 mu mikino 3 aho yahise iyobora itsinda C.

Igitego cya APR FC cyatsinzwe na Dushimimana Olivier “Muzungu” ku munota wa 26 mu gihe cyaje kugomborwa na Najib Yiga ku munota wa 45.

Umukino waje kurangira APR FC inganyije na SC Villa igitego 1-1 maze bidasubirwaho ihita ifata umwanya muri ½ cy’irangiza.

APR FC yayoboye itsinda C n’amanota 7, SC Villa yo muri Ouganda ku mwanya wa Kabiri n’amanota 5, naho Singida Black Stars yo muri Tanzania yo iza ku mwanya wa gatatu na El Merreikh Bentiu ya Kane zihise zisezererwa mu irushanwa.

APR FC ibonye itike yo gukina imikino ya ½ cy’irangiza izahura n’ikipe izaba iya mbere mu itsinda B kuri ubu riyobowe na El Hilal ya Florent Ibenge. Umukino wa ½ cy’irangiza uteganyijwe kuwa Gatanu taliki ya 19 Nyakanga 2024.