wex24news

Perezida Paul Kagame yatorewe gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko ibyibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu byagaragaje ko Kagame Paul yatsinze ku majwi 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, Dr Habineza Frank yagize 0.53% naho Mpayimana Phillippe 0.32%.

Abatoye baherereye muri Afurika Perezida Paul Kagame yatsinze Ku majwi 95.4%, mugihe Dr Frank Habineza yagize amajwi 2.2%, Mpayimpana Philippe agira amajwi 2.4%.

Ku mugabane wa Asiya amajwi yabatoye Perezida Paul Kagame yatsinze ku majwi angana 95.33%, mu gihe Dr Frank Habineza yagize amajwi 2.17% naho Mpayimpana Philippe agira 2.5%.

Ku mugabane w’u Burayi ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihungu byagaragaje ko Perezida Paul Kagame yatsinze ku majwi 95.5% naho Dr Frank Habineza yagize amajwi 2.09%, naho Mpayimpana Philippe agira amajwi 2.42%.

Muri Amerika ibyibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu byagaragaje ko Kagame Paul yatsinze ku majwi 95.27% naho Dr Frank Habineza agira amajwi 2.14%, naho Mpayimpana Philippe agira amajwi 2.59%.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko igiterabyo cy’amajwi yavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabereye hanze y’iguhungu muri Afurika, Aziya, Amerika nu mugabane w’u Bulayi byagaragaje ko Perezida Paul Kagame yatsinze amatora ku majwi 95.40% naho Dr Frank Habineza agira amajwi 2.15% mugihe Mpayimpana Philippe yagize amajwi 2.45%.