wex24news

Gitifu w’Umurenge afunzwe akekwaho gukubita abashinzwe umutekano

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu witwa Mugabekazi Donathile afunzwe, akekwaho icyaha cyo gukubita no kugirira urugomo abashinzwe umutekano mu nzego za leta.

Image

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatagaje ko Mugabekazi yakoze iki cyaha ku wa 06 Nyakanga 2024, atabwa muri yombi ku wa 10 Nyakanga 2024.

Ati “Nibyo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jomba Mugabekazi Donathile yafunzwe ku wa ku wa 10 Nyakanga 2024. Akekwaho icyaha cyo gukubita no kugirira urugomo abashinzwe umutekano mu nzego za leta.”

Dr Murangira yavuze ko ubu Mugabekazi afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukamira iherereye, yemeza ko dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Itegeko riteganya ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.