wex24news

Ntwari Fiacre yasezeye TS Galaxy FC

Nyuma yo gusinyira ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Ntwari Fiacre, yashimiye TS Galaxy FC yakiniraga anayisezeraho.

N’ubwo kugeza ubu Kaizer Chiefs iri mu zikomeye muri Afurika y’Epfo no muri Afurika muri rusange, itarangaza ko yaguze uyu munyezamu w’Amavubi, amakuru avuga ko yasinye amasezerano y’imyaka itatu atanzweho ibihumbi 400$.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Fiacre yashimiye abayobozi n’abatoza ba TS Galaxy FC ndetse anasezera kuri iyi kipe.

Ati “Ndashaka gushimira Chairman Tim Sukazi n’itsinda ry’abatoza bayobowe na Sead Ramović ndetse n’umutoza w’abanyezamu, Greg Etafia ku bw’amahirwe bampaye yo gukinira ikipe nziza”.

Yakomeje ashimira abakinnyi bagenzi be ku bwo kumwakirana urugwiro.

Ati” Ndashimira kandi bagenzi banjye, mwanyakiranye yombi. Ndabashimira ku bw’urukundo rwanyu mwanyeretse.”

Yakomeje agira ati “Abafana badasanzwe, ndabashimira ku bw’urukundo mwanyeretse. Mwarakoze. Ndifuriza amahirwe masa TS Galaxy FC. Nzahora mbitse kure umwambaro wa TS Galaxy.”