Johnny Depp wamamaye muri sinema ku Isi ari mu rukundo n’umukobwa w’imyaka 28 witwa Yulia Vlasova wo mu Burusiya usanzwe akora ibikorwa bijyanye no kumurika imideli.
Uyu mugabo w’imyaka 61 aheruka gutandukana na Amber Heard wahoze ari umugore we, ndetse banashyiditse mu rubanza rwarangiye mu 2022.
uyu mugabo atsinze uyu wahoze ari umugore we wamushinjaga kumuhohotera, mu gihe Depp yamushinjaga kumuharabika, kuva uru rubanza rwatangira ntirwavuzweho rumwe muri rubanda.