wex24news

Abafana 5 bitabye Imana nyuma y’uko Argentine itwaye igikombe cya Copa America

Abafana 5 bo muri Colombia bitabye Imana nyuma y’uko ikipe y’igihugu yabo ibuze igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu yo ku Mugabane wa Amerika rya Copa ya 2024 itsinzwe na Argentine.

Uyu mukino wabaye ukerewe bitewe n’akavuyo kari katejwe n’abafana bo ku mpande zombi kuri Stade ndetse bikaba byaratumye bamwe binjira buriye.

Aka kavuyo ntabwo kaberaga hariya gusa kuko no muri Colombia kari gahari ndetse kasize hari abafana 5 bapfuye.

Muri iki gihugu abafana bo mu gace ka Bogotá bari bahuriye hamwe ngo bakurikire uyu mukino gusa ikipe yabo ikimara gutsindwa habayeho kuburana mu buryo bukomeye bituma hari bamwe mu bari banyoye ibiyobyabwenge bafatana mu mashati ndetse birangira hari ababisizemo ubuzima.

Mu bagize uruhare muri aka kavuyo ndetse n’imirwamo hamaze gufungwa 3 nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Police muri iki gihugu.

Ibi byabaye nyuma y’uko n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Colombia,Ramon Jeserun n’umuhungu we Ramon Jamil batawe muri yombi bitewe no gushaka kurwana n’abari bashinzwe umutekano ku mukino wa nyuma wa Copa America.