Kuruyu wa Mbere tariki ya 15/07/2024, inkongi y’umuriro yandutse itwika abakozi bagera kuri 6 aho bari kuzimya uy’u muriro, mu Ntara ya Kwa Zulu-Natal.
Amakuru yatanzwe n’ibiro bya bashinzwe ubutabazi muri icyo gihugu, avuga ko abakozi ba 6 bamaze kuvamo umwuka w’abazima kandi ko bapfuye ubwo barimo bazimya uwo muriro.
Ibi biro byanavuze kandi ko umuriro wadutse ari uwavuye mu mashyamba aherereye muri iyi Ntara ya kwa Zulu-Natal.
Kandi bavuga ko uwo muriro ushobora kuba watwitswe n’abahiga inyamanswa bitemewe n’amategeko muri ibyo bice byo mu mashyamba ya kwa Zulu-Natal.
Yavuze kandi ko mu batumye uriya muriro waduka ko nabo bashobora kuba baburiyemo ubuzima bwabo nyuma y’uko imirima y’abaturage yafatwaga n’iyi nkongi y’umuriro kandi ari yo bihishyagamo.