wex24news

yashimangiye ko umuti w’intambara iri muri RDC ari ibiganiro

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko ibiganiro binyuze mu nzira za politiki ari byo byahagarika intambara iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi yabigaragaje kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024 ubwo yitabiraga inama y’akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe amahoro n’umutekano, yahuje abaminisitiri batandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi nama yayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola usanzwe ari na Perezida w’aka kanama muri uku kwezi, Ambasaderi Tete Antonio. Iki gihugu gisanzwe ari umuhuza wa RDC n’u Rwanda.

Yitabiriwe n’abandi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner na Jean-Pierre François Renaud LaCroix, Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ishinzwe amahoro.

Minisitiri Nduhungirehe yasabye ko hakomeza ibiganiro by’ubuhuza bishingiye ku myanzuro ya Nairobi na Luanda, ashimangira ko ibisubizo bishakiwe mu nzira za politiki ari byo bishobora gukemura amakimbirane.

Mu biganiro byabaye ubwo yari avuye mu mwiherero w’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, wabereye Zanzibar muri Tanzania kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 8 Nyakanga.

Yagize ati “Twasanze ko ikibazo cyo muri kariya karere ari ikibazo kigomba kurangizwa n’ibiganiro bya politiki, tunasaba kugira ngo bigerweho, ko hatumizwa inama y’abakuru b’ibihugu by’uyu muryango kugira ngo twongere guha ingufu ibiganiro bya Nairobi kuko ni byo bijya mu mizi y’ikibazo, ni byo bituma guverinoma ya Congo iganira n’imitwe yitwaje intwaro y’Abanye-Congo iri mu burasirazuba bwa Congo.”

Minisitiri Nduhungirehe kandi yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kwitabira ibiganiro biruhuza na RDC, hashingiwe ku myanzuro ya Luanda, nk’uko byanzuriwe muri uyu mwiherero.