wex24news

yakuriweho ikirego cyo kubika mu rugo inyandiko z’ibanga

Umucamanza Aileen Cannon yahagaritse ikirego Donald Trump yaregwagamo kubika iwe inyandiko z’amabanga y’icyo gihugu, ibyo abakurikiranira hafi Politiki ya Amerika bagaragaza ko bishobora guha uyu mugabo amahirwe yo gutsinda amatora ari guhatanamo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Former President Donald Trump arrives for a rally at Trump National Doral Miami on July 9, 2024.

Umucamanza Aileen yakomoje ku kuba umushinjacyaha ukurikirana dosiye ku byaha Donald Trump aregwa birimo n’ibyo kwivanga mu matora yabaye mu 2020 no kubika izo mpapuro, Jack Smith, atahawe izo nshingano mu buryo bwemewe n’Itegeko Nshinga, bityo ko atanafite uburenganzira bwo gukurikirana icyo kirego.

Iby’ihagarikwa ryacyo byishimiwe na Donald Trump mu buryo budasanzwe, anasaba ko yahanagurwaho n’ibindi byaha akurikiranweho. We ahamya ko ibyo aregwa ari ibintu byateguwe ku mpamvu za politiki byakozwe n’abamurwanya.

Ubusanzwe inyandiko ziriho amabanga ya Leta ntabwo ziba zemerewe kubikwa n’abayobozi by’umwihariko iyo bavuye mu nshingano.