wex24news

FARDC yasabye abaturage kuyihanganira

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyasabye abaturage kucyihanganira nyuma yo kwamburwa ibice byinshi n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu ruzinduko Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za RDC ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi, Gen Maj Jacques Ychaligonza Nduru, yagiriye muri teritwari ya Beni kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, yasobanuye ko bafite umugambi wo kwisubiza ibi bice.

Ni igisubizo cyashingiye ku cyifuzo cya Perezida wa sosiyete sivili muri Beni, wagize ati “Twizeye ko ibice byafashwe na M23 bizisubizwa n’ingabo zacu, zifatanyije n’abaturage.”

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri RDC, Jacquelain Shabani, na we wari mu Mujyi wa Butembo, yasabye abaturage kwizera ingabo z’igihugu, abasezeranya ko zizisubiza ibice zambuwe na M23.

Ati “Murabizi ko hashize icyumweru kirenga Perezida akoranyije inama nkuru y’ingabo. Abofisiye batandukanye bari mu bikorwa hano bagiye i Kinshasa. Iyi nama irakomeje kandi mu gihe gito, imyanzuro izagabagarurira icyizere.”