wex24news

Urubyiruko rwasubukuye imyigaragambyo

Hari hashize ibyumweru bibiri Kenya isa nk’iri mu gahenge, nyuma y’uko urubyiruko rugabanyije imyigaragambyo rwakoraga imaze guhitana abarenga 40.

Ibyo byatumye Perezida William Ruto asesa Guverinoma mu rwego rwo kwerekana ko yumvise amajwi y’urubyiruko, gusa ibi byari ukwibeshya kuko imyigaragambyo yongeye gukaza umurego kuri uyu wa Kabiri.

Perezida William Ruto ari gusabwa kwegura ku giti cye, kuko na we anengwa uburyo yakoresheje mu gukemura ibibazo biri mu gihugu, bityo ingaruka zikaba zitagomba kugera ku bandi we zimusize.

Uyu mugabo wavuze ko yiteguye gukomeza kuganira n’urubyiruko, arasabwa byinshi birimo gukora amavugurura azatuma Kenya yishyura imyenda ifite, ikabikora itongereye imisoro ituruka imbere mu gihugu kandi itanagujije indi myenda mu mahanga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *