wex24news

Abanyeshuri bakomerekeye mu myigaragambyo

Abanyeshuri 400 bo muri kaminuza zitandukanye muri Bangladesh bamaze gukomerekera mu myigaragambyo yamagana gahunda ya Leta yo kuzigamira akazi abana bakomoka mu miryango y’abagize uruhare mu kubohora iki gihugu.

File image: Dhaka University students are seen gathering at Raju Memorial Sculpture to protest the prime minister remark on quota movement on Monday, July 15, 2024. Photo: Ahadul Karim Khan/Dhaka Tribune

Iyi gahunda yari yaratangijwe na Sheikh Mujibur Rehman wayoboye urugamba rwo gushaka ubwigenge bwa Bangladesh mu 1972.

Mu 2018, Leta ya Bangladesh yahagaritse iyi gahunda izigamira abo muri iyi miryango imirimo 30%, gusa tariki ya 5 Kamena 2024, Urukiko Rukuru rwasabye ko iyi gahunda isubizwaho kuko ngo kuyikuraho ntibyari byubahirije amategeko.

Icyemezo cy’urukiko cyatumye, urubyiruko rwiga muri izi kaminuza rutangira imyigaragambyo, rugaragaza ko izatuma abenshi batari mu miryango y’abarwaniye igihugu babura akazi.

Aba banyeshuri bo muri kaminuza za Leta n’izigenga, basobanura ko nta mutwe wa politiki bashamikiyeho, ahubwo ko icyabahurije hamwe ari ugusaba Leta gushyiraho gahunda iha buri wese amahirwe yo kubona akazi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *