wex24news

Umudipolomate wa Koreya ya Ruguru yahungiye muri Koreya y’Epfo

Byamenyekanye ko umudipolomate ushinzwe ubujyanama mu bya politiki muri Ambasade ya Koreya ya Ruguru muri Cuba, Ri Il Kyu, yahungiye muri Koreya y’Epfo mu Ugushyingo 2023.

Aya makuru yemejwe n’urwego rw’ubutasi rwa Koreya y’Epfo (NIS) nk’uko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byabitangaje kuri uyu wa 16 Nyakanga 2024.

Koreya y’Epfo yakira abantu benshi bahunga ubutegetsi bw’igitugu bwa Koreya ya Ruguru. Ibiro ntaramakuru Associated Press by’Abanyamerika byatangaje ko kuva mu myaka ya 1990, hamaze guhunga abarenga 34.000.

Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, tariki ya 14 Nyakanga 2024 yasezeranyije Abanya-Koreya ya Ruguru bashaka guhungira mu gihugu cyabo ko bazakiranwa urugwiro, bahabwe ubufasha bakeneye.

Yagize ati “Tuzabashyikiriza inkunga y’amafaranga ndetse tunagabanyirize imisoro za sosiyete zizajya zibaha akazi.”

Kyu wahoze ari umujyanama muri Ambasade ya Koreya ya Ruguru muri Cuba yahunze mu 2023 yasobanuye ko impamvu yamuteye guhunga ari ubutegetsi bw’igihugu cyabo yabonaga ko nta hazaza heza bugifitiye.

Yagize ati “Ni uko ntishimiye ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru kandi nari naratakaje icyizere cy’ahazaza. Buri Munya-Koreya ya Ruguru atekereza byibuze inshuro imwe kuba muri Koreya y’Epfo.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *