wex24news

Perezida wa uganda yihanganishije Trump uherutse kuraswa

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yihanganishije Donald Trump uherutse kurasirwa muri Leta ya Pennsylvania muri Amerika, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora icyo gihugu, anavuga ko ibikorwa by’iraswa rye ari iby’ubugwari.

Ni ubutumwa Perezida Museveni yanyujije kuri X kuri uyu wa 16 Nyakanga 2024, ndetse akomoza ku kuba Abanya-Uganda bari kumusengera we n’umuryango w’undi muntu wiciwe muri ibyo bikorwa.

Ati ‘‘Numvise iby’igitero cyagabwe ku buzima bwa Trump ku wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 […] mu izina rya Guverinoma n’abaturage ba Uganda ndetse no mu izina ryanjye, ndifuza kugaragaza akababaro twatewe n’ibyabaye kuri nyir’icyubahiro Donald Trump.’’

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje kandi ko ibyo kurasa Donald Trump ari igikorwa giteye ubwoba ndetse cy’ubugwari bityo ko gikwiye kwamaganwa, kuko gishyira mu kaga ubuzima bwa Trump n’ubw’abamushyigikiye.

Trump yarashwe ku gutwi kuwa 14 Nyakanga 2024, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika.

Nyuma y’umunsi umwe arashwe, Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe iperereza (FBI) rwatangaje imyirondoro y’umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwa Thomas Matthew Crooks, ko ari we wagerageje kwica Trump, wahise araswa n’abashinzwe umutekano wa Trump ndetse agahita apfa, FBI yagaragaje ko yari yariyandikishije kuri lisiti y’itora nk’umuyobozi w’ishyaka ry’aba-Republicains mu gace ka Bethel Park kari muri Pennsylvania.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *