wex24news

Abasivili basahuye intwaro ziremereye nyuma yo gutega imodoka za gisirikare

Abantu batanu bishwe ubwo abantu bitwaje intwaro bategaga uruhererekane rw’imodoka muri Somaliya rwagati bakiba intwaro ziremereye, nk’uko abayobozi ndetse n’abaturage babitangaje kuri uyu wa Kabiri ushize, nyuma y’amezi arindwi embargo yari yarafatiwe iki gihugu ivanweho.

Somalia: Abasivili basahuye intwaro ziremereye nyuma yo gutega imodoka za gisirikare

Izi modoka zari mu rugendo ziherekejwe n’abashinzwe umutekano zigeze hafi y’Umujyi wa Abudwaq ubwo abantu bitwaje intwaro bo mu bwoko bwaho baziteraga kandi bakanesha abashinzwe umutekano.

Ahmed Shire, umujyanama mu by’umutekano wa perezida wa leta ya Galmudug, aho Abudwaq iherereye, yagize ati: “Birababaje kubona abantu batanu bapfuye ku mpande zombi ejo kubera intwaro.” “Turumva ko intwaro zaguye mu maboko y’abasivili.”

Abdi yanditse kuri X, ko ari “ikibazo gisobanutse cyerekana ko gukuriraho ibihano byo kugura intwaro Somaliya ari ikosa rikomeye”

Inzitizi zo kugura intwaro zari zashyizweho, mu buryo runaka, mu myaka irenga 30 ishize zavanyweho burundu n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano mu Kuboza.

Guverinoma ya Somalia yavuze ko iki cyemezo kizayemerera guhangana n’ibibazo by’umutekano no kubaka ingabo z’igihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *