wex24news

ishaka kurya nk’umurwayi Robertinho agashaka kuyondora

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushaka umutoza , uzayiyobora mu kibuga umwaka utaha w’imikino, gusa ubushobozi bukomeje gutuma inaniranwa na benshi mubo yifuza .

Hashize iminsi abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports, bibaza umutoza uzaba ayiyoboye mu kibuga , ari nako ubuyobozi bukomeza  gushakisha umutoza, waza kuyisubiza kuruhando rwo gutwara ibikombe  iherukaho mu myaka 5 ishize.

Abatoza benshi banditse basaba akazi ko gutoza Rayon Sports, ariko amakuru avuga ko abasigaye bari kuganirizwa , ari Jean Pierre Raul Shungu, umunye Congo wayinyuzemo hambere, na Robertinho uyiherukamo muri 2019.

Nkuko iheruka igikombe cya shampiyona muri  2019 , iyi kipe yifuje kugarura umutoza wayihaye icyo gikombe , ndetse akayigeza ku gasongero mu marushanwa ya CAF.

Umunya Brazil Roberto Oliveira Goncalves De Carmo  uzwi nka Robertinho, niwe uri guhabwa amahirwe yo kugaruka muri Rayon Sports, amakuru twamenye ni uko uyu mugabo yifuza kugaruka gutoza Rayon Sports, ndetse ibiganiro bigeze ku kigero gishimishije .

Gusa ariko ngo icyangiye umuntu gitera agahinda , mu biganiro Ikipe ya Rayon Sports irimo kugirana nuyu mutoza , barimo gupfa ingingo ikomeye cyane “amafaranga”.

Biravugwa ko ikipe ya Rayon Sports yifuza guhemba uyu mugabo ibihumbi 4000  by’amadorari, nyamara we akaba yifuza guhembwa ibihumbi 7000  by’amadorari, ndetse ikipe ikanahemba umwungiriza we ibindi bihumbi 3.

Ayo mafaranga aba batoza bombi bifuza, angana hafi na 1/2 cy’umushahara Rayon Sports isanzwe ihemba  abakozi bayo bose ku kwezi, ari naho iyi kipe ihera ivuga ko itabona ayo mafaranga, kuko yaba igiye kwishyiraho umutwaro w’umushahara uremereye , ibintu bishobora kuyishora mu bwambuzi igihe amafaranga yaba abuze, iyi rero ikaba ari imwe  mu mpamvu zikomeye ziri gutuma iyi kipe itinda kwemeza umutoza .

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *