wex24news

yasabye abasebya u Rwanda kurusura bakirebera aho rugeze

Prof. Senait Fisseha, Umunya-Ethiopia wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, yagaragaje uburyo u Rwanda rwamubereye amahirwe, yibutsa abirirwa barusebya kuza kurusura bakareka kugendera mu kigare cy’ibyo batazi.

Ni amarangamutima yagaragaje ubwo yasubizaga undi Munya-Ethiopia witwa Naty Berhane Yifru, wari watanze igitekerezo ku butumwa bwe bugaragaza uko yiyumva nyuma yo gutora.

Mu butumwa Prof Fisseha yanyujije kuri X, yagaragaje uburyo yishimiye kuba yatoye mu Rwanda nk’igihugu cye, “igihugu cyahisemo ubumwe kikarekana n’amacakubiri ashingiye ku moko, kigahitamo urukundo kikanga urunuka urwango.”

Ati “Iki gihugu cyampaye icyizere n’indoto bya Afurika yanjye nshya, aho ubumwe, amahoro, iterambere, ubuyobozi bwiza n’umutekano, byimakajwe bigizwemo uruhare n’imbaraga z’urubyiruko rufite ikinyabupfura utasanga ahandi.”

Prof. Fisseha akimara gushyira ubwo butumwa kuri X, umwe mu Banya-Ethiopie witwa Naty Berhane Yifru yabutanzeho igitekerezo agaragaza uburyo kubona umuntu nk’umuhanga nka Prof. Senait Fisseha, ari inyungu zitagabanyije ku Rwanda.

Yifru yakomeje ati “Sinari nzi ko wahawe ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda. Ni amahirwe ku Banyarwanda kikaba igihombo gikomeye kuri Ethiopia. Icyakora indangagaciro za Ethiopia zizaguhoramo nk’abandi twese twafashe ubwenegihugu bw’ibindi bihugu.”

Prof. Fisseha yamusubizanyije imbamutima nyinshi amwibutsa ko muri Ethiopia batemera ubwenegihugu bubiri ndetse no gutora ku baturage b’icyo gihugu baba mu mahanga bitemewe.

Uyu muhanga mu mategeko n’ubuvuzi, yakomeje avuga ko kuba yaravuye muri Ethiopia na Afurika muri rusange mu myaka irenga 30 ishize ataragira imyaka yo gutora, “kugira uruhare muri aya matora, by’umwihariko gutorera ku butaka bwa Afurika bifite akamaro kanini kuri njye.”

Mu myaka 4 amaze mu Rwanda, Prof. Fisseha yagaragaje ko yanyuzwe n’uko urw’imisozi igihumbi rwamwakiriye na cyane ko we n’umuryango we icyo gihe bari mu bihe bikomeye cyane.

Ati “twarishimiwe, turakunzwe ndetse twarafashijwe, Ku basebya u Rwanda, ndabatumiye. Muze mwihere ijisho, murebe uko kuba mu gihugu aho inzego z’ubuyobozi zose ziba zirajwe ishinga no guteza imbere ubumwe, ubutabera n’iterambere ridaheza bimera.”

Mu 2018 yashyizwe ku rutonde rw’Abanyafurika 100 bavuga rikijyana ndetse 2019 ashyirwa kuri uru rutonde iyo bije kuri politiki y’uburinganire.

Ni umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango w’Abaganga bo muri Amerika bafite inkomoko muri Ethiopia n’iya Kaminuza itanga amasomo ajyanye n’ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE) iherereye i Butaro mu Karere ka Burera n’izindi nshingano.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *