Mu Murenge wa Kigabiro, mu Kagari ka Sibagire, mu gasantere kazwi nko kwa Shyaka kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, inkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuturage yangiza ibintu by’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 12 n’ibihumbi 700.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana yatangaje ko iyi nkongi yangije igisenye cy’inzu ndetse n’ibyarimo byose birashya birakongoka.
Ati “Inkongi ntawe yahitanye cyangwa ngo akomereke gusa yangije ibintu bifite agaciro ka Miliyoni 12 n’ibihumbi 700.”
SP Twizeyimana avuga ko hataramenyekana icyateye iyi nkongi hagikorwa iperereza ariko amakuru yatanzwe na nyiri nzu akeka ko byaba batewe n’insinga z’amashanyarazi zakoranyeho zigateza ‘court circuit’.
SP Twizeyimana avuga ko mu rwego rwo kurwanya inkongi Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi rikora ubukangurambaga bwo gukumira inkongi z’umuriro, abantu bibutswa gufata ingamba zo kwirinda uburangare n’indi myitwarire ishobora guteza inkongi.
Ati “Ni byiza ko abantu birinda inkongi kuko bishoboka kuko impanuka nyinshi z’umuriro ziterwa n’abantu bagenda bashyira umuriro w’amashanyarazi mu nzu zabo bikozwe n’abatabifitiye ubumenyi, gukoresha insinga zitujuje ubuziranenge, ahandi ugasanga nk’inzu yo guturamo ikorerwamo ubucuruzi ndetse ugasanga bacometse ibikoresho by’amashanyarazi byinshi ahantu hadafite ubushobozi bwo kubirahurira, uburangare mu gukoresha gazi zifashishwa mu guteka n’ibindi.”
SP Twizeyimana yibukije abantu ko bagomba kugira za kizimyamwoto ndetse n’ibindi bakwifashisha mu kuzimya inkongi birimo umucanga kugira ngo Polisi ibatabare nabo bagize icyo bakora.