wex24news

ari gukora mu kiganiro kimwe n’umukobwa we kuri radiyo

DJ Adamz yamaze kwinjiza imfura ye y’umukobwa mu itangazamakuru ndetse kugeza uyu munsi batangiye gufatanya ikiganiro aho bahurira mu cyitwa ‘The Lunch Hour Jamz’ gitambuka kuri Fine FM.

DJ Adamz yavuze ko umukobwa we Uwimpaye Nadine yinjiranye mu itangazamakuru izina rya Nadine Nice, yavuze ko nubwo yari asanzwe azi ko umwana we afite impano mu bijyanye n’itangazamakuru ariko yatunguwe n’uko ari we wabimusabye.

Ati “Njye narabibonaga ko afite impano ariko natunguwe n’uko yaje kumbwira ko yifuza ko mufasha kwinjira mu itangazamakruu, ntekereza ko yabikunze kuko ku ishuri aho yigaga yari akuriye itsinda ry’ababyina bigezweho.”

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye ni bwo Nadine Nice yaje gusaba Se kumwinjiza mu itangazamakuru, DJ Adamz ahitamo kumwinjiza mu kiganiro cye bamaranyemo amezi atatu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *