wex24news

REG WBBC yashimangiye umwanya wa mbere

REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 73-58 isoza shampiyona ya Basketball mu Bagore ishimangiye umwanya wa mbere.

Uyu mukino wari witezwe cyane wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 17 Nyakanga 2024 muri Lycée de Kigali.

REG WBBC yatangiye itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Micomyiza Rosine Cisse watsindaga atatu cyane, agace ka mbere karangiye iyi kipe iyoboye umukino n’amanota 27 kuri 15 ya APR WBBC.

Igice cya 2 cyarangiye REG WBC iyoboye umukino n’amanota 35 kuri 29 ya APR WBBC, ikipe ya REG WBBC yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu, Micomyiza na Philoxy bongera gutsinda amanota menshi.

Agace ka gatatu karangiye ikinyuranyo cyongeye kwiyongera, REG iyoboye umukino n’amanota 59 kuri 43 ya APR WBBC.

Umukino warangiye REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 73-58 isoza shampiyona ishimangiye umwanya wa mbere n’amanota 35.

Ikipe y’Ingabo isigaranye ibirarane izahuramo na The Hoops na IPRC Huye gusa niyo yabitsinda byose ntabwo izabona umwanya wa mbere kuko REG WBBC yayitsindiye ku kinyuranyo cy’amanota menshi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *