wex24news

Indorerezi Mpuzamahanga zemeje ko amatora yabaye mu mucyo

Indorerezi Mpuzamahanga zari zitabiriye ibikorwa by’amatora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite 53 mu Rwanda yabaye guhera tariki 15-16 Nyakanga 2024 ku bari imbere mu Gihugu zemeje ko yabaye mu mucyo.

Muri raporo zashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, izo ndorerezi zari ziganjemo izari zihagarariye imiryango itandukanye ku mugabane wa Afurika, zavuze ko aho bashoboye kugera hose mu bice bitandukanye by’Igihugu, amatora yakozwe mu buryo bwubahirije amategeko ku buryo nta kibazo kidasanzwe cyagaragaye, kuko abitabiriye amatora batoye mu mutuzo kandi bagatora bashingiye ku mahitamo yabo.

Abagaragaje ibyo muri raporo, ni indorerezi zo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), abari bahagarariye Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika bya Afurika yo hagati (ECCAS), Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba w’ingabo zishinzwe gutabara aho rukomeye hamwe n’umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (IOF).

Bavuga ko hose amatora yatangiye bareba kandi bigakorwa mu mucyo nkuko biteganywa n’amategeko, kubera ko nta kidasanzwe kinyuranyije n’amategeko bigeze babona.

Uwahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Kenya David K. Maraga ari nawe wayoboraga itsinda ry’indorerezi zo muri EAC, yavuze ko ibikorwa by’amatora byari biteguye neza, ku buryo mu Rwanda ari hamwe muho yabonye ibikorwa byiza by’amatora.

Yagize ati “Mu by’ukuri ni amwe mu matora meza nabonye, by’umwihariko ku munsi wo gutora byari ku murongo, no muri raporo yacu twabivuzemo, byari byiza, hari ibyo ibihugu byo mu Karere byakwigira ku Rwanda birimo umutekano no gutegura, twabonye aho amatora aba ari imvururu, ubwicanyi n’urusaku, ariko kugeza ku munsi w’amatora nyirizina ibyo ntabyayeho hano, abantu banjye bampaye raporo ntaho byigeze biba, byari byiza.”

Bimwe mu byo basaba ko byarushaho kunozwa, harimo kwigisha abafite aho bahuriye n’imirimo y’amatora, kuko zimwe mu mbogamizi bahuye nazo zirimo kutumvikana nabo, ahanini kubera ko baburaga ururimi bumvikanaho, kuko indorerezi nta Kinyarwanda zari zizi, mu gihe n’abakoraga iyo mirimo abenshi batazi icyongereza, igifaransa n’igiswahili.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *