wex24news

ubujura bwitwaje intwaro bukomeje kuyogoza abaturage

Abatuye umujyi wa Goma biriwe mu myigaragambyo yo kwamagana uko umutekano wabo wifashe, bashinja ingabo za Leta kuba inyuma y’ubujura bubibasira.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga, 2024 imyigaragambyo ikaze yabereye mu gace kitwa Majengo (i Goma), ahitwa mu Turunga

Abaturage bigaragambije kubera urupfu rw’abantu babiri bo mu muryango umwe bishwe n’abagabo bitwaje intwaro mu ijoro ryo ku wa Kabiri.

Umugabo witwa Mahamba Kambale n’umugore we bishwe barashwe muri kariya gace ka Majengo, ahitwa mu Turunga muri Teritwari ya Nyiragongo.

Imyigaragambyo yasabaga inzego za Leta kongerera umutekano abaturage. Abigarambya bari bafunze umuhanda Majengo – Kilijiwé.

Hashize igihe ubuyobozi bwa Goma bukora ibikorwa byo kwerekana abafashwe bakekwaho ubujura bwitwaje intwaro, muri bo haba harimo abapolisi, urubyiruko rwa Wazalendo cyangwa bamwe mu basirikare ba FARDC.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *