wex24news

Inshuti ze ziri kumusaba kwegura

Perezida Joe Biden yakomeje kwihagararaho avuga ko nubwo ashaje ariko agishoboye, gusa nyuma yo gufatwa na Covid-19, akomeje kujya mu mazi abira nyuma y’uko na bamwe mu nshuti ze za hafi batangiye kumusaba kumanika amaboko, akemera kwegura kuko adashobora gutsinda amatora.

Biden yafashwe na Covid-19 amasaha make amaze kuvuga ko igihe yaramuka agize ikibazo cy’ubuzima nk’uburwayi, ashobora kwegura ku nshingano zo kuzahagararira Ishyaka ry’Aba-Democrates mu Matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe mu Ugushyingo.

Abari bamushyigikiye, barimo Senateri Chuck Schumer na Hakeem Jeffries ndetse yewe Nancy Pelosi wahoze ayobora Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, akaba n’umwe mu nshuti zikomeye za Joe Biden, bose bamusaba ko agomba kwegura kuko atagifite imbaraga zatuma ayobora Igihugu, kandi akaba adafite amahirwe yo gutsinda Donald Trump.

Igitutu cyiyongereye nyuma y’uko Joe Biden asubitse ibikorwa byo kwiyamamaza kubera uburwayi, ibirushaho kumutesha amahirwe yo kwerekana ko agifite ubushobozi bwatuma ayobora Igihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *