Sofia Vergara uheruka kwamamara kubera filime aheruka kugaragaramo yitwa Griselda, iri kuri Netflix yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wa filime ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo washyizwe mu cyiciro cya “Lead Actress in a Limited Series”.
Guhera mu 2010 kugeza mu 2013 uyu mugore yari yahatanye muri ibi bihembo mu byiciro bine birimo icya “Best Supporting Actress in a Comedy Series”.
Sofia Vergara iyi filime aheruka kugaragaramo igaruka kuri Griselda Blanco wamamaye cyane mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ku Isi.
Uyu mugore waciye ibintu muri ubu bucuruzi mu myaka myinshi yashize urugendo rw’ubuzima bwe rugashyirwaho iherezo mu 2012 ubwo yicwagwa arashwe.