wex24news

abakinnyi ba Argentine bwasabiye ibihano kubera irondaruhu

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa (FFF) ryasabiye ibihano abakinnyi ba Argentine bagaragaye baririmba indirimbo ziganjemo izisebya ibihugu bikinisha abakinnyi bafite inkomoko muri Afurika, kenshi ugasanga ari Abirabura.

Bamwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ba Argentine bagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe na Enzo Fernández baririmba indirimbo zo kwishimira Igikombe cya Copa América baherutse kwegukana.

Muri iyo ndirimbo baba baririmba bagaragaza ko hari ibihugu by’i Burayi “bikinisha abakinnyi ababyeyi babo baturuka mu bihugu bitandukanye birimo Angola, aho ushobora gusanga ba nyina bava muri Nigeria, ba se bagakomoka muri Cameroun ariko pasiporo zabo zikabagira Abafaransa.”

Perezida wa FFF, Philippe Diallo, yagaragarije Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi FIFA, ndetse n’iryo muri Argentine, ikibazo bagize kandi asaba ko kigomba gukurikiranwa.

Ati “Twamaganye twivuye inyuma biriya bikorwa by’irondaruhu ndetse n’amacakubiri byakorewe abakinnyi b’u Bufaransa binyuze mu ndirimbo zaririmbwe n’abakinnyi ndetse n’abafana ba Argentine mu mashusho yabo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutwara Copa América, Ibyakozwe bitunguranye, bihabanye no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri siporo.”

Ubu butumwa bukurikirwa n’ikirego cyatanzwe muri FIFA gisabira ibihano abagaragaweho n’ibyo bikorwa ku buryo bahabwa ibihano bigendanye n’ibyo bakekwaho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *