wex24news

Inyubako ikorerwamo ubucuruzi yafashwe n’inkongi

Abantu 16 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yabereye mu nyubako y’ubucuruzi iri mu mujyi wa Zigong mu Ntara ya Sinchuan mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Bushinwa.

China shopping centre fire kills 16

Iyi nkongi yabereye mu nyubako igizwe n’amagorofa 14, itsinda ry’abazimya umuriro bakihagera bahise batangira icyo gikorwa hifashishijwe za ‘drones’ ndetse n’amazi bageza mu gitondo cyo kuri uyu wa kane 18 Nyakanga ndetse batabara ubuzima bw’abantu bagera kuri 75.

Ni inkongi yatangiriye mu gice cyo hasi cy’iyo nyubako cyarimo ibiro bitandukanye, za resitora n’icyumba berekaniragamo filime.

Inzego z’ubuyobozi zavuze ko iperereza ry’ibanze ryakozwe ryerekanye ko ibikorwa by’ubwubatsi birimo gukorwa muri iyo nyubako ari byo byateje inkongi y’umuriro, ariko rikaba rigikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo yateje iyi mpanuka.

Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kuzimya umuriro n’Inkeragutabara mu Bushinwa, Li Wanfeng, yatangaje ko impanuka z’umuriro zikomeje kuba ikibazo muri iki gihugu bitewe n’uko imibare y’abahitanwa na zo ikomeza kwiyongera.

Li yongereyeho kandi ko umubare w’impanuka z’inkongi z’umuriro zibera ahantu hahurira abantu benshi nka hoteri na resitora wazamutse ukagera kuri 40%, bikaba biterwa n’ibibazo by’insinga z’amashanyarazi, gaze ndetse n’uburangare.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *