wex24news

Nkusi Arthur yasoreje amasomo mu icyiciro cya gatatu muri Kaminuza

Nkusi Arthur benshi bazi muri sinema akaba n’umunyamakuru ndetse n’umuyobozi w’ibirori bitandukanye, yarangije icyiciro cya 3 cya kaminuza akaba umwe mu bahawe impamyabumenyi muri University of Essex iherereye i Londres.

Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2024 nibwo Nkusi Arthur yambaye ikanzu ahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu muri Kaminuza ya University of Essex iherereye i Londres aho yize ‘Global digital marketing’.

Kuva mu 2009 Nkusi Arthur yatangiye guharira ubuzima bwe ibyo gukina comedy, kuri ubu akaba umuyobozi wanashinze Arthurnation itegura Seka Live na Seka Fest itegura ibitaramo by’urwenya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *