wex24news

Uwababyeyi Jeannette wari umunyamakuru yatorewe kuba Umudepite

Uwababyeyi Jeannette wabaye umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yatorewe kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Ni ibyatangajwe mu majwi y’agateganyo ku matora y’Abadepite mu byiciro byihariye yabaye tariki ya 16 Nyakanga 2024, akaba yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nyakanga 2024.

NEC yagaragaje ko Uwababyeyi yatowe mu Badepite batowe mu byiciro by’ihariye 27, akaba we yatowe muri 24 b’abagore bagize 30% by’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

NEC igaragaza ko Uwabyeyi Jeannette wiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo yatowe ku majwi 71,68% aho hamaze kubarurwa abamutoye bangana na 21 919.

Uwabyeyi yari yatanze kandidatire ye tariki 27 Gicurasi 2024, umukandida Depite wigenga washakaga kuba mu Nteko nk’uhagarariye icyiciro cy’abagore.

Asanzwe ari umuhuzabikorwa w’Urugaga rw’abagore rushamikiye ku ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza (PSD).

Uwababyeyi Jeannette yahoze ari umunyamakuru wa RBA, aho yamenyekanye cyane mu biganiro by’Ubukungu n’Amakuru, gusa yari yaravuyeyo asigaye akora mu kigega cya Leta cyo kubitsa no kwizigamira, RNIT Iterambere Fund nk’umukozi ushinzwe iyamamazabikorwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *