wex24news

Prince Kiiiz yasinyishije umuhanzi mushya

Producer Prince Kiiiz uherutse gusezera muri Country records agashinga studio ye yise ‘Hybrid Music’, yamaze gusinyisha umuhanzikazi mushya witwa La Reina.

Uyu muhanzikazi yahise anashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Nditinya’, mu minsi ishize La Reina yari yasohoye amashusho ari gucuranga iyi ndirimbo yifashishije gitari, abantu barayikunda bituma bahitamo kuyikora baranayisohora.

Prince Kiiiz yemeye ko yamaze gusinyisha uyu muhanzikazi mu gihe cy’imyaka 5.

Ati “Twaraganiriye tumaze n’igihe dukorana ariko ubu bwo namaze no kumusinyisha turi gukorana mu buryo bwa kinyamwuga.”

Avuga kuri iyi ndirimbo, Prince Kiiiz yavuze ko bayishyize hanze bashaka kureba uko abantu bakira impano y’uyu muhanzikazi abonye bayikunze biyemeza kuyikora.

Ati “Kuko narinzi ko ari umuhanga twafashe aka video ari gucuranga gitari tugashyira kuri YouTube, ntabwo ari indirimbo twateganyaga gusohora, icyakora nyuma y’uko abantu bayikunze twafashe icyemezo cyo kuyikora tuba ariyo duheraho.”

Uyu musore ufatwa nk’umwe mu beza u Rwanda rufite mu gutunganya imiziki, mu gihe gito amaze muri uyu mwuga yakoranye n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birangajwe imbere na Bruce Melodie, Danny Nanone, Alyn Sano, Chriss Eazy n’abandi benshi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *