wex24news

yishe abagera kuri 20 mu minsi ine

Umutwe w’iterabwoba wa ADF wishe abantu bagera kuri 20 mu minsi ine ishize muri teritwari ya Beni, intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuyobozi wa segiteri ya Mbau muri iyi teritwari, Léon Siviwe, yatangaje ko muri aba bamaze kwicwa, harimo barindwi biciwe mu gace ka Batangi ku wa 16 Nyakanga 2024.

Yagize ati “Kuva ku wa Gatandatu twamenyeshejwe ko ADF iri hafi y’aka gace. Uwo munsi yishe batatu. Umunsi wabanjirije ejo yishe abandi barindwi hafi ya Mabuho mbere yo kwica abandi benshi ku wa Gatatu. Ubu ndemeza ko kuva ku wa Gatandatu kugeza ku wa Gatatu yishe 21.”

Mu gitero cyo ku wa 17 Nyakanga, abantu barindwi biciwe mu mudugudu wa Kazaroho uri mu bilometero 85 uva mu mujyi wa Beni, mu masaha y’igitondo. Ikigoroba, mu gace ka Moliso hishwe abandi batatu.

Abarwanyi ba ADF kandi bashinjwa kwangiza imitungo y’abaturage mu duce bagabyemo ibitero. Siviwe yasobanuye ko batwitse moto ndetse n’inzu.

Abaturage basobanura ko ADF yoroherwa no kubagabaho ibitero bitewe n’uko nta ngabo za RDC ziba zihari kugira ngo zibarindire umutekano. Ibyo ngo bituma aho uyu mutwe ugeze, uhashinga ibirindiro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *