wex24news

arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana we ufite ubumuga bw’ingingo

Manirakiza Patricie wo mu Karere ka Musanze, avuga ko akeneye ubufasha bw’abagiraneza cyangwa se ubuyobozi, kugira ngo abashe kuvuza umwana we umaze imyaka 6 afite ikibazo cy’ubumuga bwamufashe amaze amezi abiri avutse.

Image

Uyu mubyeyi ugeze mu kigero cy’imyaka 32, avuga ko nta ko atakoze ngo avuze umwana we wari wavukanye n’abandi babiri ari impanga ariko ngo imbaraga n’ubushobozi bimaze kumushiraho.

Yagize ati: “Uyu mwana wanjye amaze imyaka 6 nari narababyaye ari impanga ari abana batatu bose bavutse neza, ariko nyuma y’igihe nagiye kubona mbona atangiye kunaga ijosi, ahita agaragaza ubumuga ku buryo guhagarara byanze namwe murabibona, naravuje ndananirwa ubu nkaba nkeneye ubufasha”.

Uyu mubyeyi avuga ko yavuje igihe kirekire mu babikira ba Mutagatifu Visenti, ariko ngo na bo baje kunanirwa bamwohereza mu bitaro by’ahitwa Ruli mu Karere ka Gakenke.

Yagize ati: “Ubu naravuje ndananirwa kubera ingendo n’amikoro, nagurishije inka nari narakuye mu guca inshuro, tugurisha akarima twari dufite ngo twite kuri aba bana batatu twari tumaze kubyara, bakeneye ibibatunga nk’amata n’ibindi”.

Akomeza avuga ko kuba nta bundi bushobozi bafite bituma abana babo babura indyo yuzuye.

Yagize ati: “Kuba nta mikoro bituma umwana atabona  ibimutunga bihagije, dukubitiraho no kwishakamo ubushobozi ngo tube twavuza uyu mwana ariko imbaraga ziradushiranye turasaba ubuyobozi n’abagiraneza kudufasha kuvuza uyu mwana.”

Kuba uyu muryango ufite umwana nawe ufite ubumuga ngo ni ikintu gikomeje kubadindiza mu iterambere nk’uko Manirakiza akomeza abivuga.

Yagize ati: “Kubyara ni byiza ariko ukagira urubyaro rubayeho neza, yenda ndetse no kuba hari abandi bana uyu yavukanye na   bo ari impanga kuko bo ubu baragenda, ariko ubu dufite ikibazo gikomeye cyo kuba ntasiga uyu mwana hano kubera ko nasanga yashizemo umwuka kubera ko agenda agaragurika hasi.”

Ati: “Nta muntu wampa ikiraka ngo nkikore, se w’abana ni we ujya guca inshuro tekereza nawe umugabo ukora ikiyede ahembwa 2000 ku munsi na we sa sita aba akeneye kurya urumva byadutunga se twasubiye inyuma mu iterambere.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Twizerimana Clement, avuga ko iki kibazo atari akizi ariko ko icyo bagiye gukora ari ukumusura hakarebwa icyakorwa kugira ngo umwana avurwe.

Yagize ati: “Nagende iki kibazo akibwire Akagari kuko iki  kibazo mu by’ukuri kiraremeye natwe ku Murenge nikitugeraho tuzakoresha uburyo bwose tubiganirize Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze abe yabona ubufasha, mu by’ukuri ntabwo iki kibazo nari nkizi ariko tugiye kugikurikirana turebe uburyo yabona ubufasha.”

Twizerimana asaba ko n’abandi bose bafite abana cyangwa abandi bose bafite ibibazo nk’ibi bajya babishyikiriza ubuyobozi, bukabaha ubufasha cyangwa se izindi nama.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *