wex24news

Rwabuhihi yasubiye muri Kiyovu Sports yazamukiyemo

Rwabuhihi Placide wari umaze imyaka ine muri APR FC yasubiye muri Kiyovu Sports yubakiyemo izina.

Uyu mukinnyi ushobora gukina hagati ndetse no mu bwugarizi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu Urucaca.

Rwabuhihi aheruka gutandukana n’Ikipe y’Ingabo yari amazemo imyaka ine nyuma yo kumugura muri Kiyovu Sports mu 2020, umwe mu myaka yamugendekeye neza.

Nyuma yo gusanga Kiyovu Sports yujuje ibyangombwa bisabwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), iyi kipe yo n’andi 15 yose yemerewe kwitabira amarushanwa ritegura.

Kera kabaye, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2023, Kiyovu Sports iratangira imyitozo yitegura umwaka mushya w’imikino ubura iminsi 26, cyane ko shampiyona iteganyijwe tariki 18 Kanama 2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *