wex24news

Impunzi y’Umurundi yakubitiwe mu nkambi kugeza ipfuye

Impunzi y’Umurundi yitwa Abbas Nsengiyumva, yabarizwaga mu nkambi ya Nakivale, yapfuye nyuma yo gukubitwa n’indi mpunzi y’Umurundi mu mpera z’icyumweru gishize.

Impunzi y'Umurundi yakubitiwe mu nkambi ya Nakivale kugeza ipfuye

Ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 19 Nyakanga, nibwo Abbas Nsengiyumva yasangiye inzoga n’incuti ze mu kabari kazwi nka bistro gaherereye mu kigo cy’impunzi.

Amakuru avuga ko umwe mu bagore bari basangiye yatutse Nsengiyumva ntiyabyihanganira ahita amukubita urushyi ariko bidatinze undi mugabo witwa Blaise wari iruhande rw’iryo tsinda nawe aramwadukira aramukubita.

Ababyiboneye bavuga ko yamukubise inkoni yari afite amumena umutwe. Uwitwa Ramadhan Minani ngo yagerageje gukiza ariko nawe arahakubitirwa ahita ajyanwa ku kigo nderabizima n’ubu akaba arembye.

Nyuma y’umwanya muto Nsengiyumva akubiswe, yaje guhita ashiramo umwuka.Impunzi z’Abarundi ziri muri iyi nkambi ya Nakivale zikaba zisaba ko uwakoze aya mahano yahanwa, cyane ko azwi.

Inkambi ya Nakivale ibarizwamo impunzi 40, 000 zituruka mu bihugu bigiye bitandukanye byo mu Karere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *