wex24news

umukecuru w’ imyaka 64 yishwe no kurya inyama z’inka yipfushije

Mu Karere ka Huye, Umurenge wa Rusatira, Akagari ka Buhimba, Umudugudu wa Karubona, haravugwa urupfu rw’umugore w’imyaka 64, bikekwa ko yishwe no kurya inyama z’inka yipfushije.

Uyu mukecuru yaguye mu bitaro bya Kabutare. amakuru avuga ko abariye kuri iyi nka bose barwaye mu nda mu buryo butandukanye, hakavamo n’abaremba cyane ibyaje kuviramo n’uyu mukecuru urupfu.

Amakuru avuga ko, umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Karubona yapfushije inka y’inyana, nyuma y’uko veterineri ayisuzumye akabura indwara ndetse akanatanga inama ko bahitamo kuyihamba.

Nyuma y’aho, umwe mu basore bo muri ako gace yagiye kuyigura ibihumbi 12 Frw, ngo ajye kuyibaga ayisangire na bagenzi be.

Abageze aho iryo tungo ryacururizwaga nyuma yo kubagwa, bavuze ko ibasi y’inyama yagurwaga 1500 Frw, ibiri mu byakururiye bamwe kugura izo nyama nubwo hari abo byateye ubwoba bashingiye ku biciro byo hasi by’izo nyama.

Mukarubuga Perinah na bamwe muri bagenzi be bariye kuri iyi nka, babanje kwivura bya gakondo, aho ngo bamwe banywaga inzoga zikaze zizwi nk’ibyuma abandi bakarya ibitoki by’amakakama bizeye ko bibakiza ariko ntibyakunda.

Uyu nyakwigendera Mukarubuga, ngo yagiye ku Kigo Nderabuzima cya Rusatira nyuma y’iminsi 3 yanegekaye bahita bamwohereza ku Bitaro bya Kabutare, ari na ho yaje kugwa kuri uyu wa 21 Nyakanga 2024.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare, aho uyu mubyeyi yari arwariye, Dr. Jerome Mfitumukiza, yemeye iby’aya makuru.

Ati “Abariye iyo nka babanje guhishirana ari na yo mpamvu harimo abarembye kugeza uriya yitabye Imana. Yagaragazaga ibimenyetso byo kuruka, kuribwa mu nda no guhitwa.’’

Dr. Mfitumukiza yakomeje ahwitura abaturage, abibutsa kugendera kure amatungo yipfishije kuko indwara zayishe ndetse n’uburozi buba buri mu nyama ari bwo buhindukira bukica n’abantu, anavuga ko abaturage bakwiye kujya barya inyama zapimwe n’abaganga b’amatungo bemewe gusa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *