wex24news

Imyidagaduro nyarwanda yahindutse nyafurika kubera ibyamamre byahinduye isura

Imyidagaduro nyarwanda yahindutse nyafurika kubera ibyamamre byahinduye isura ,Ally Soudy wari
umaze iminsi i Kigali aho yari yitabiriye igitaramo cya ‘Move Afrika’ cyari cyazinduye Kendrick Lamar
giherutse kubera i Kigali, yashyizehanze ko yatutunguwe n’umugore we amuha itike y’indege yo
kucyitabira.
Ubusanzwe Ally Soudy usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatunguwe n’umugore we
ku munsi we w’amavuko amuha impano irimo itike y’indege yo kuzitabira igitaramo cya Kendrick Lamar
giherutse kubera i Kigali.
Aya makuru dukesha ikinyamakuru cyandika kuri murandasi IGIHE
Banditse bati “Kubera kumukunda cyane no kumuvuga mu rugo, umugore wanjye arabizi ko mukunda
bikomeye, ejobundi rero ubwo nuzuzaga imyaka 40 nagiye kubona mbona ampaye impano y’ibaruwa
imenyesha ko nzitabira igitaramo cya Kendrick Lamar.”

Uyu munyamakuru yahise ashimira umugore we amumenyesha ko ari umugabo uhiriwe kuba afite
umugore umukunda, amushimira ku mpano yamuhaye.
Ati “Warakoze cyane kandi ndagushimiye warantunguye bikomeye cyane.”
Ally Soudy ntatinya guhamya ko acyumva inkuru y’uko Kendrick Lamar agiye gutaramira i Kigali, yagize
ngo ari kurota kuko atabyumvaga neza ko umuraperi uri ku rwego nk’urwe yataramira i Kigali.
Mu magambo ye uyu mugabo ahamya ko igitaramo cya Kendrick Lamar i Kigali kigaragaza ko u Rwanda
rumaze kuba igihugu kinini ku ikarita y’umuziki w’Isi.
Ahamya ko kuba uyu muraperi yarataramiye i Kigali, ari ikimenyetso cy’uko kugeza uyu munsi nta
muhanzi watinya kuhataramira kuko ari mu beza Isi ifite.
Ku rundi ruhande Ally Soudy washimiye Leta y’u Rwanda kuba bari kuzamura umuziki w’u Rwanda, ariko
asaba ko hatekerezwa n’uburyo abahanzi b’imbere mu gihugu bafashwa mu buryo bw’ubushobozi
kugira ngo uruganda rw’imyidagaduro ruzamuke.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *