wex24news

Muhazi United iri mu biganiro n’abakinnyi babiri

Ikipe ya Muhazi United iri mu biganiro bya nyuma n’abakinnyi babiri barimo Samson Babua warangije amasezerano muri Sunrise FC na Tuyishimire Benjamin wakiniraga Marines FC kugira ngo bayifashe mu busatirizi.

Aba bakinnyi bombi kuri ubu bari muri benshi bari kuganira n’iyi kipe isanzwe ifashwa n’uturere twa Kayonza na Rwamagana. Ni nyuma y’uko abashakiraga ibitego iyi kipe basoje amasezerano igashyira imbaraga mu gushakisha ba rutahizamu bashya baza kuyongerera imbaraga.

Babuwa Samson wakiniraga Sunrise FC yabonye ikipe nshya

Umuyobozi wa Muhazi United, Nkaka Longin, bwatangaje ko kuri ubu ibiganiro biri kugenda neza hagati yabo na Samson Babua ndetse na Tuyishimire Benjamin wakiniraga Marines FC, avuga ko batari basinya kuko hari ibyo bakiri kunoza.

Ati “Ibiganiro bisa n’ibyarangiye kuri Samson Babua kugira ngo azaze ajye adushakira ibitego na Tuyishimire Benjamin wakinaga inyuma ya ba rutahizamu muri Marines FC ariko anafite ubushobozi bwo gukina kuri 11 cyangwa 7. Ni abakinnyi beza twashimye turabaganiriza ariko haracyabura utuntu duke ngo basinye, gusa isaha iyo ari yo yose byakemuka bagasinya.”

Nkaka Longin yijeje abaturage bo mu turere twa Kayonza na Rwamagana ko ikipe yabo izaba imeze neza kuruta umwaka ushize ngo kuko ari bwo kwihuza byari bigitangira. Yavuze ko kuri ubu hari byinshi bamaze kwiga ku buryo bumva ko bagiye kubaka ikipe yo guhanganira imyanya y’imbere.

Iyi kipe iheruka kongerera amasezerano abakinnyi barimo Mbanza Caleb, Karanzi Joseph, Murangamirwa Serge na Dushimumugenzi Jean. Ni mu gihe abandi barimo Uwumukiza Obed yagiye muri Mukura VS naho Ndayishimiye Richard yagiye muri Rayon Sports.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *