wex24news

ibyavuye mu matora y’abadepite byatangaje burundu

Komisiyo y’igihugu y’amatora, NEC, kuri uyu wa 22 Nyakanga 2024 yatangaje burundu ibyavuye mu matora y’abadepite yabaye kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 16 Nyakanga 2024.

Image
Image

Tariki ya 14 Nyakanga, Abanyarwanda baba mu mahanga ni bo batoye, ku munsi wakurikiyeho hatora ababa mu Rwanda. Ku ya 16 Nyakanga, hatoye abo mu cyiciro cy’urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga.

NEC yashimangiye ko Umuryango FPR Inkotanyi wari ushyigikiwe n’ishyaka PDC, PPC, PSR, PPC na UDPR, wagize amajwi 68,83% angana na 6 126 433 by’abatoye. Iyi ntsinzi yawuhesheje imyanya 37 mu Nteko.

Ishyaka PL riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu ryagize amajwi 8,66% angana na 770 869 by’abatoye. Aya majwi yayihesheje imyanya itanu mu mutwe w’abadepite.

PSD iharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage yagize amajwi 8,62% angana na 767 143, yayihesheje imyanya itanu mu mutwe w’abadepite.

DGPR-Green Party iharanira demokarasi no kurengera ibidukikije yagize amajwi 4,56% angana na 405 893, ayihesha imyanya ibiri mu mutwe w’abadepite.

Ishyaka ntangarugero muri demokarasi, PDI, ryagize amajwi 4,61% angana na 410 513, arihesha imyanya ibiri mu mutwe w’abadepite.

PS Imberakuri, ishyaka ry’imberakuri riharanira imibereho myiza, yagize amajwi 4,51% angana 401 524, ayihesha imyanya ibiri mu mutwe w’abadepite.

Nsengiyumva Janvier yagize amajwi 0,21% angana na 19 051. Bitewe n’uko atagejeje ku majwi 5% asabwa umukandida wigenga, ntabwo yabonye umwanya mu mutwe w’abadepite.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *