Perezida William Ruto, yavuze ko kuri iyi nshuro amazi atakiri ya yandi, yiteguye kuburizamo imyigaragambyo y’urubyiruko rwo muri Kenya ku kiguzi bizasaba cyose.
Ukwezi kugiye kwihirika muri Kenya hari kubera imyigaragambyo ikomeje gupfiramo benshi, abayikora bakangiza ibikorwaremezo uko bishakiye.
Intandaro yabaye umushinga w’itegeko ryongera imisoro kugira ngo Kenya ifite isinzi ry’imyenda ibereyemo amahanga yishyure, ariko abaturage bakagaragaza ko ari ibintu bibagoye.
Perezida Ruto yumviye ubusabe bwabo, iri tegeko ryari ryasinywe n’abagize Inteko Ishinga amategeko ntiyarisinya, atangaza ko rigomba gusuzumwa bundi bushya.
Byajyanye n’ibindi bikorwa byo kugabanya ibigenerwa abayobozi bakuru, gusesa na guverimoma ashyiraho inshya, byose bigamije guhangana n’ibibazo iki Gihugu gifite.
Icyakora ntacyo byatanze, kuko no ku wa Kabiri tariki 22 Nyakanga, hateganyijwe ibindi bikorwa byo kwigaragambya, icyakora Perezida Ruto akaba yatanze umuburo, agaragaza ko nibabikora ingaruka zizababaho bazazirengera.
Mu mvugo ikakaye, ku wa 21 Nyakanga 2024, Perezida Ruto yavuze ko agomba kurinda igihugu, ahangana n’abo bakomeje kugira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi nkana nyamara bafite uwabatumye.
Yashimangiye ko yahaye umuntu uwo ari we wese amahirwe yo kugaragaza uko atekereza ibintu kuri ibyo bibazo, ubu amazi atakiri ya yandi.
Ati “Ndabasezeranya ko nta myigaragambyo irongera kubaho. Barabihagarika byanze bikunze. Ibyabaye byarabaye ndetse birahagije.”
Yavuze ko ibigiye gukorwa biri mu murongo wo kurengera igihugu, harindwa abaturage, ariko hagakumirwa “abicanyi, abasahuzi n’abagizi ba nabi kuko Kenya ari igihugu kigendera kuri demokarasi.”
Perezida Ruto yavuze ko amahirwe yatanze ahagije, kuri iyi nshuro atazemerera itsinda ry’abantu runaka ryiyemeje kwijandika mu mabi, ngo ryoreke igihugu, na cyane ko ntacyo rivuze imbere y’abaturage barenga miliyoni 54.
Ati “Naretse gusinya ku itegeko rigenga imisoro, narabahamagaye ngo baze tuganire barabyanga ahubwo bansaba kuza kuri X. Naho ndahaza babitesha agaciro. Nabasabye ko tuganira barabyanga. Ntabwo nakomeza muri uwo mujyo.”
Kugeza uyu munsi abo baturage bajujubije Perezida Ruto bari gusaba ko uyu wagiye ku butegetsi mu 2022 yakwegura kuko ishyaka rye ryateshutse ku byo ryari ryararabijeje ryiyamamaza.
Perezida Ruto agaragaza ko ibyo byose biri kugirwamo uruhare n’abatagaragara bari kwihisha inyuma y’abigaragambya, bakabatera inkunga ngo bakomeze akaduruvayo mu gihugu.
Ati “Ariko baribeshya. Ndagira ngo mbwire abo bose bari inyuma y’ibi, bari gutera inkunga ubwo bugizi bwa nabi ko nzabashyira ku karubanda.