wex24news

Barakwiba wakopfora ugakubitwa bakagusiga wambaye ubusa

Abaturage bo mu Mirenge ya Nkanka na Gihundwe babangamiwe n’ubujura bukabije buhindura isura uko bwije n’uko bukeye, kugera n’ubwo abo bajura bakwambura ibyo ufite, bakaguhondagura bakarenzaho no kwambura imyenda bakagusiga uko wavutse.

Mu gahinda kenshi bavuga ko nta muturage ucyura ihaho mu rugo rwe, nta worora itungo ngo rizamuke, ngo hari n’ubwo bakwiba ihene bakayibagira no mu rugo rwawe.

Aba baturage bifuza ko inzego za Leta zacyemura iki kibazo burundu byaba ngombwa hagakoreshwa n’ingufu z’inzego z’umutekano kuko bimaze gufata indi ntera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux yagize ati Dufatanyije n’inzego z’umutekano iki kibazo tugiye kugikurikirana, Icyo dusaba abaturage n’uko bajya baduha amakuru ku gihe, tukamenya abihishe inyuma y’ubwo bujura”.

Muri iyi mirenge yombi ngo hari n’aho batanyura ku manywa, gusa si abaturage bibwa gusa, Padiri wo muri paruwasi ya Nkanka yakubiswe n’abajura, anamburwa telefone.

Ikigo cy’amashuri abereye umuyobozi kibasiwe n’abajura hibwa amasafuriya manini (muvero) yatekerwagamo ibiryo by’abanyeshuri, yaje kugarurwa habaye ubwumvikane, muri iki kigo bahuye n’ikindi gitero cy’abajura hibwamo mudasobwa zigera kuri 21 zo mu bwoko bwa Positivo kugeza ubu zaburiwe irengero.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *