wex24news

Perezida Kagame yasabye RSSB gukemura ibibazo biri mu bitaro bya Faysal

Perezida Paul Kagame yasabye ubuyobozi bwa RSSB gufatanya vuba n’ibitaro bya Faysal bugakemura ibibazo by’amikoro bihari.
Hari mu ijambo yagejeje ku bari baje kwitabira umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kwagurirwa ibi bitaro.

featured-image

Perezida Paul Kagame yasabye ubuyobozi bwa RSSB gufatanya vuba n’ibitaro bya Faysal bugakemura ibibazo by’amikoro bihari.

Hari mu ijambo yagejeje ku bari baje kwitabira umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kwagurirwa ibi bitaro, Perezida Kagame avuga ko ashima igikorwa cyo kwagura biriya bitaro kubera akamaro bizagirira igihugu n’Akarere giherereyemo.

Avuga ko yaje mu gikorwa cya gushyira ibuye aho ibitaro bya Faysal bizagurirwa kuko yizeye ko nibyuza mu gihe cyagenwe bizaba ingenzi ku gihugu ayobora, nubwo Abanyarwanda bashaka iterambere ryihuse ariko hari ibidakorwa mu buryo bwihuse nk’uko babyifuza.

Avuga ko gahunda y’u Rwanda ari uko ruba igihugu urubyiruko rwacyo rugira uruhare rutaziguye mu iterambere ryaryo.

Kagame avuga ko ikibazo gihari ari uko Abanyarwanda batavurira cyangwa ngo bakarirwe mu Rwanda ahubwo bakajya mu mahanga.

Ati: “ Iyi niyo mpamvu dukorana n’inshuti zacu kugira ngo tugere kubyo ndi kuvuga kandi kubigeraho bisaba kutadohoka no gukorana cyane kugira ngo ibintu bigerweho nk’uko byateganyijwe”.

Ku bibazo yabonye biri mu kubaka no kuzuza biriya bitaro, Kagame yavuze ko azaganira na za Minisiteri bireba kugira ngo ibintu bikemuke. yabwiye RSSB gukemura ibibazo biri mu Bitaro bya Faysal kugira ngo bitazaba inkomyi ku mugambi wo kubaka ibi bitaro by’ikitegererezo mu Karere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *