wex24news

bamwe mu baramukiye mu myigaragambyo  bataye muri yombi

Polisi ya Uganda yataye muri yombi bamwe mu rubyiruko rwo muri iki Gihugu rwaramukiye mu myigaragambyo rwakoze nyuma y’uko Perezida Yoweri Museveni arugiriye inama yo kutajya muri iyi myigaragambyo kuko byaba bisa no gukina n’umuriro.

Uru rubyiruko rwo muri Uganda rwazindukiye mu myigaragambyo mu mujyi wa Kampala kuri uyu wa Kabiri, aho ruvuga ko igamije kwamagana ruswa ikabije ndetse n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu bashinja ubutegetsi bw’iki Gihugu.

Amashusho agaragazwa na televisiyo ya NTV yo muri Uganda, yerekana bamwe mu bari mu mihanda batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano ubwo bari mu cyo bise imyigaragambyo y’amahoro basaba ko bamwe mu bagize Guverinoma begura.

Icyakora polisi yo muri iki Gihugu cya Uganda ntiratangaza umubare w’abamaze gutabwa muri yombi bakuwe muri iyi myigaragambyo baramukiyemo.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yari yaburiye uru rubyiruko nyuma y’uko hari hamenyekanye umugambi warwo, aho yarubwiye ko ibyo bashaka kwishoramo ntaho bitaniye no gukinisha umuriro waka.

Abasirikare n’abapolisi boherejwe ku nyubako zikoreramo inzego za Leta ziri hirya no hino mu murwa mukuru i Kampala, zirimo n’Inteko Ishinga Amategeko hagamijwe gukumira abigaragambyaga ko bazisagarira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *