wex24news

Abantu 157 bahitanywe n’ikiza

Abantu 157 ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ikiza cy’umusozi waridutse mu karere ka Kencho Shacha Gozdi gaherereye mu majyepfo ya Ethiopia, umubare wikubye gatatu ugereranyije n’uwari watangajwe mbere.

Ethiopia: Imibare mishya y’abahitanywe n’ikiza kidasanzwe yikubye gatatu

Dagmawi Ayele uyobora aka Karere gaherereyemo uyu musozi waridutse mu cyumweru gishize kubera imvura nyinshi, yavuze ko abahitanywe n’iki kiza biganjemo abana n’abagore batwite.

Kugeza kuri uyu wa Mbere imibare yagaragazaga ko abambuwe ubuzima n’iki kiza ari 55, ariko nyuma y’uko ibikorwa byo gushakisha imibiri munsi y’ibyondo bikomeje, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ababuze ubuzima bari bamaze kuba abantu 157.

Abantu batanu ni bo bamaze gutabarwa bagihumeka, ariko Kassahun Abayneh ushinzwe itumanaho mu gace ka Gofa, yabwiye itangazamakuru ko amahirwe yo gutabara ababa bakiri bazima ari kugenda ayoyoka, ahubwo imibare y’ababuze ubuzima yo ishobora gutumbagira ikaba yanakwikuba kabiri.

Mu kwezi kwa karindwi, Ethiopia ikunze kwibasirwa n’ibiza nk’ibi by’imisozi inyerera ikaridukana abaturage, biturutse ku mvura idasanzwe igwa muri aya mezi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *