wex24news

yarahiye kutazigera apfukamira umuryango w’uwahoze ari umugabo we

Umuherwekazi umenyerewe cyane mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Zari Hassani uzwi nka Zari the Boss Lady yatangarije umuryango yashatsemo ko atazigera abapfukamira kandi atazemera itotezwa ryabo.

Ubwo yari mu kiganiro kuri imwe muri televiziyo zo muri Uganda, Zari ku nshuro ya mbere yavuze ku ntambara amazemo iminsi na nyirabukwe, arwana ku mitungo y’uwahoze ari umugabo we Ivan Ssemwanga.

Yagize ati: “Ndi umurinzi wemewe n’amategeko wemerewe kuzungura, kandi nakoze akazi kanjye ko kurera abahungu banjye neza. Nzi aho mpagaze ndetse n’uburyo ndwana no kurera abahungu banjye, mabukwe ntazi uko abana bize, uko bivuza, cyangwa ibyo barya, ntimuzabigerageze, nta na rimwe nzabapfukamira ngo nemere gukandamizwa namwe.”

Ivan Ssemwanga yapfuye tariki 25 Gicurasi 2017, asize amafaranga menshi y’ishoramari, harimo n’ikigo cy’uburezi kizwi cyane cya Brooklyn City College muri Afurika y’Epfo. Muri icyo gihe imiryango yarateranye hemezwa ko imfura ya Ssemwaga na Zari witwa Pinto agizwe umuzungura wa se hanyuma Zari yemezwa nk’umurinzi (guardian) w’umuzungura byemewe n’amategeko, ibyo avuga ko yakoze neza nubwo nyirabukwe ngo yagerageje kumukuraho ubwo burenganzira.

Zari yashakanye na Ssemwanga Ivan tariki 24 Ugushyingo 2011, Ssemwanga yitaba Imana mu 2017, bafitanye abana batatu b’abahungu, imfura yabo akaba n’umuragwa wa Se Pinto muri Kanama azuza imyaka 21 y’amavuko.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *