wex24news

AUC yashimiye Perezida Kagame watsinze amatora

Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUC) yoherereje Perezida Kagame ubutumwa bw’ishimwe bwo kumushimira ko yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’Imyaka itanu.

Image

Ni ubutumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za AUC kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2024, yashimiye Perezida Kagame inamwizeza ubufatanye mu kwimakaza amahoro n’iterambere ry’Umugabane w’Afurika.

Perezida wa AUC, Moussa Faki Mahamat, kuri X, yagize ati:” Nyakubahwa Paul Kagame, ndagushimira kuba waratsindiye kongera kuba Umukuru w’Igihugu. Nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu majwi ya burundu, yatangajwe tariki ya 22 Nyakanga 2024.  Twizeye gukomeza gukorana na Guverinoma muyoboye guharanira kugera ku Ntego z’umugabane zigamije amahoro n’iterambere”.

Uwo muyobozi kandi yashimiye Guverinoma y’u Rwanda na Komisiyo y’igihugu y’Amatora (NEC), kuba barateguye amatora meza akaba yarabaye mu mahoro, mu mucyo, mu bwisanzure kandi atabogamye.

Yanashimye ko indorerezi yohereje mu Rwanda n’ahandi zahawe rugari mu kuyakurikirana, zirimo iz’iyo Komisiyo binyuze mu muryango w’isoko rusange ry’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA).

Moussa yashimye cyane Guverinoma y’u Rwanda kuba ari yo yishatseho amafaranga yo gukoresha mu matora yose, bigaragaza imiyoborere ihamye kandi yimakaza Demokarasi n’imiyoborere myiza.

AUC yashimiye cyane abaturage b’u Rwanda kuba baratanze umusanzu wabo mu kwimakaza Demokarasi, bitorera abayobozi bihitiyemo, kandi b’intangarugero mu kwimakaza amahoro n’umutekano.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *