wex24news

ibendera rya Amerika mu Mikino Olempike rizatwarwa na LeBron James

LeBron James w’imyaka 39 ni we uzatwara ibendera rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umwe mu bakinnyi bazaba bagize ‘Team USA’ mu birori byo gutangiza ku mugaragaro Imikino Olempike ku wa 26 Nyakanga i Paris mu Bufaransa.

LeBron James celebrates after the game against Team Germany as part of the 2024 USA Basketball Showcase on July 22 in London at the O2 Arena.

James wegukanye umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike inshuro ebyiri, agiye gukina iyi mikino ku nshuro ya kane.

Uyu mukinnyi yavuze ko kugirirwa icyizere cyo gutwara ibendera rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bisobanuye byinshi kuri we n’aho yakuriye.

Ati “Ni iby’agaciro gakomeye guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uru rwego mpuzamahanga, by’umwihariko mu bihe bihuriza hamwe Isi yose. Nk’umwana uturuka muri Akron, izi nshingano zisobanuye buri kimwe atari kuri njye gusa, ahubwo ku muryango wanjye, abana bose dukomoka hamwe, abakinnyi dukinana, abakinnye Imikino Olempike n’abandi benshi badushyigikiye mu gihugu, siporo ifite imbaraga zo guhuriza twese hamwe kandi ntewe ishema no kuba umwe mu bahari kuri iyi nshuro.”

Ku Mugezi wa Seine ni ho hazabera ibirori byo gutangiza Imikino Olempike ku wa Gatanu, tariki ya 26 Nyakanga aho bizitabirwa n’abagera ku bihumbi 300.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *