wex24news

Ibya Bella Hadid na Adidas bikomeje kugorana

Umunyamideli Bella Hadid na Adidas bakomeje inkundura nyuma y’aho iyi sosiyete itewe imijugujugu kubera amakosa yabayeho mu kwamamaza inkweto zayo nshya, igikorwa yifashishijemo Bella Hadid.

Bella Hadid modeling for Adidas

Byari mu bikorwa byo kwamamaza inkweto za ‘SL 72 sneakers’ zakozwe biturutse ku Mikino Olempike yo mu 1972 yaguyemo abanya-Isarel 11 bari bitabiriye ndetse n’umupolisi umwe wo mu Budage.

Ni inkweto zakozwe mu rwego rwo kwibuka iyi mikino yabereye mu Mujyi wa Munich mu myaka 52 ishize.

A new campaign for Adidas features supermodel Bella Hadid wearing a reissue of sneakers from the 1972 Munich Olympics. (Photos courtesy of Adidas. Design by Jackie Hajdenberg via JTA)

Nyuma yo kugaragaza Bella Hadid mu bari kwamamaza izi nkweto, uruganda rwa Adidas rwatewe imijugujugu, benshi bagaragaza ko bitari bikwiriye kwifashisha uyu munyamideli usanzwe afite inkomoko muri Palestine ndetse wanagaragaye yamagana ubwicanyi buri gukorerwa abanya-Palestine mu ntambara iri kubahuza na Israel.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *