wex24news

 yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga kubera kwifashisha indirimbo ya Bruce Melodie

The Ben yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gusangiza abamukurikira amashusho ye ayaherekesheje indirimbo ‘Sowe’ Bruce Melodie aherutse gusohora.

The Ben. (Net photo)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024, The Ben nibwo yifashe amashusho ayasangiza abamukurikiye ku mbuga nkoranyambaga ayaherekesheje indirimbo ‘Sowe’ ya Bruce Melodie ubusanzwe byavugwaga ko badacana uwaka.

Uretse gusangiza abamukurikira amashusho yaherekesheje iyi ndirimbo, The Ben yagaragaje ko ari indirimbo nziza, ati “Mbega indirimbo nziza!”, benshi mu bakurikira uyu muhanzi batunguwe n’uburyo ashyigikiye mugenzi we nyamara bari bamaze iminsi bivugwa ko barebana ay’ingwe.

Muri Gicurasi 2024 nibwo Bruce Melodie wari umaze igihe yatsa umuriro kuri The Ben yavuze ko atazongera kumuvugaho, ahamya ko ari icyemezo yafashe nyuma y’uko asanze hari ibyo avuga azi ko ari gutebya bikarangira bifashwe nabi.

Bruce Melodie yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abakurikira umuziki nyarwanda ku rubuga rwa X, aho uyu muhanzi yasubije ibibazo byinshi yabajijwe birimo n’ibigaruka kuri The Ben bivugwa ko badacana uwaka.

Muri iki kiganiro Bruce Melodie yavuze ko adateze kongera kuvuga kuri The Ben nyuma yo kubona ko ibyo yavuze kuri uyu muhanzi mugenzi we hari bamwe babifashe nko kumwatsaho umuriro amusebya cyangwa kumushotora.

Ubwo The Ben yari abajijwe nawe ku cyemezo cya Bruce Melodie mu minsi ishize yagize ati “Ntacyo nabivugaho!”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *