wex24news

Minisitiri Nyamutoro aritegura kubyarira Eddy Kenzo

Umuhanzi Eddy Kenzo uherutse kwakirwa mu muryango w’umukunzi we Minisitiri Phiona Nyamutoro ashobora kuba ari mu myiteguro yo kwakira umwana wabo bombi.

Image

Mu makuru yiriwe acaracara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga harimo n’amakuru meza avuga ko Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Uganda Nyamutoro ashobora kuruhuka vuba, inkuru yashimishije abenshi mu bakunzi b’aba bombi.

Intandaro y’ayo makuru yaturutse mu mashusho (Video) yagaragarazaga Minisitiri Phiona Nyamutoro ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza umwaka ushize Rwoth Stanley Thoopachu Ombidi III wa Ker Kwonga yimitswe, byabereye mu Karere ka Pakwatch, aho yari umushyitsi mukuru.

Abenshi mu bamukurikira barebye ifoto ye bagaragaje ko bishimiye ko arimo kwitegura kuruhuka, byatumye batangira kwandika ubutumwa bubimwifuriza.

Mu ntangiriro za 2024 Eddy Kenzo yumvikanye mu kiganiro yemeza ko afitanye umwana na Phiona Nyamutoro bivuze ko bibaye ari byo baba bagiye kumukurikiza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *