wex24news

Umukinnyi wa filime yahakanye iby’urukundo rwe na Perezida wa Sena

Umukinnyi wa filime uri mu bakunzwe mu gihugu cya Nigeria Dakore Akande yahakanye amakuru avuga ko afitanye umubano wihariye na Perezida wa Sena muri icyo gihugu Godswill Akpabio.

Hashize icyumweru ku mbuga nkoranyambaga no mu makuru y’imyidagaduro havugwa inkuru z’uko Dakore yaba ari inshoreke ya Akpabio.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram uyu mukinnyi wa filime yahakanye aya makuru, avuga ko atigeze ahura na Akpabio.

Yagize ati: “Nabonye ubutumwa bugufi n’abantu benshi bampamagara kuri telefone, bamburira kwitondera ikinyoma kirimo kumvugwaho, numiwe, nikanze kandi numvise abantu bantengushye. Ni gute bategura ikinyoma nk’iki? Ndashaka kuvuga mu buryo bweruye ko ntigeze mpura na Perezida wa Sena mu buzima bwanjye.’

Yongeraho ati: “Simbona impamvu yo kunyita inshoreke ye kuko nta na rimwe ndisanga ndi mu cyumba kimwe na we, ndi umugore wubatse kandi wishimiye urushako rwe, mfite abana babiri beza, sinzi icyateye imburamukoro z’ababloga (Jobless Blogger) kuzana izina ryanjye mu matiku nk’aya, kandi nta shingiro bifite.”

Dakore Egbuson-Akande yasabye abantu bakomeje gutiza umurindi ibi bihuha kuzirkana ko ari ugusebanya, bityo bakwiye kubihagarika atariyambaza inzego z’ubutabera, kuko birimo kumwangiriza izina kandi byanamusenyera.

Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko atazaceceka ahubwo yemereye uwaba afite ibihamya by’ibyo bavuga amafaranga miliyoni eshanu.

Ati: “Ntabwo nzemera ko munsebya cyangwa ngo nsheceke numva mbeshyerwa. Ndashaka kubishyira hanze, umuntu wese ushobora gutanga amashusho cyangwa amajwi yerekana ko ndi kumwe na we ahantu hihishe, ubifite nabizane ndamuha miliyoni 5 nonaha.”

Dakore Egbuson-Akande ni umukinnyi wa filime muri Nigeria wamenyekanye muri filime nka Men do fresh, Peace of Flesh, PlayBo, Hole in the heaer n’izindi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *